Ku mugoroba w’ itariki ya 10 Ukuboza 2011, mu nzu y’Ambasade y’u Rwanda (Rwanda House) mu Bubiligi hahuriye abategarugori benshi baje kwitorera ababahagarariye mu ihuriro bise Forum des Femmes de la Diaspora Rwandaise de Belgique –Rugari). Ubu butumire bukaba bwarebaga amashyirahamwe yose y’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi.

Iryo huriro rikaba rigamije kubahuriza hamwe mu gutanga umusanzu wo gushakira icyazamura igihugu cyabo cy’u Rwanda mu kubaka inkingi y’amahoro, ubumwe n’iterambere mu Rwanda biciye mu cyo bise Commission genre et affaires sociales ifite intego yo guhuriza hamwe imbaraga z’abanyamuryango bayo mu kwishyiriraho uburyo bwo kwiteza imbere mu bumenyi butandukanye.

Muri gahunda y’uwo munsi, Perezidante Nyinawase Pulchèrie yatangiye yibutsa inshingano za Diaspora yo mu Bubiligi (DRB-Rugari), ageza ku bari aho uko inama ya 4 ya Unit-Club (itsinda ry’abagore b’abayobozi mu Rwanda) aherukamo i Kigali tariki ya 7 Ukwakira 2011 yagenze, anasobanura impamvu y’amatora yari agiye gukurikiraho.

Mu matora yagenze neza, abanyamuryango bihitiyemo abungirije madamu Nyinawase Pulchèrie wari usanzweho. Hatowe Chantal Karara nk’umwungirije (Vice-présidente), umunyamabanga yabaye Sandrine Uwimbabazi, umubitsi aba Clothilde Nyiratunga, hatorwa n’abajyanama 7.

Muri iyo nama yabayemo amatora ntabwo hari abategarugori gusa, hari hatumiwemo n’abagabo baje kubafasha muri uwo muhango w’amatora no gutanga ibitekerezo ; gusa icyagaragaye ni uko ab’igitsina gabo bari bake.

Abari mu nama bakurikira ibiganiro

Abari bayoboye inama

Igihe biyamamarizaga imyanya

Abatowe uturutse iburyo : Uwa 5 ni umubitsi Clothilde Nyiratunga, uwa 6 ni Visi perezidante Chantal Karara, uwa 7 ni Perezidante Nyinawase Pulchèrie, uwa 8 ni umunyamabanga

Inkuru : Karirima A. Ngarambe, Correspondant-IGIHE.com/Belgique

www.igihe.com/spip.php?article18993

Posté par rwandanews