| Abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Benin na Centrafrique basuye ibitaro bya Kacyiru |
|
|
| Lundi, 06 Septembre 2010 22:58 | |||
|
Nyuma y’ibiganiro bagiranye na Madamu Jeannette Kagame, Madamu Monique Bozizé na Madamu Chantal Yayi bagize umwanya wo kwerekwa ibikorwa binyuranye by’abagore bo mu Rwanda bakora mu rwego rwo kwiteza imbere birimo kuboha uduseke n’imitako inyuranye, gufuma, n’ibindi. Nyuma aba bashyitsi bari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bagiye gusura ibitaro bya Polisi biri ku Kacyiru, ibi bitaro bikaba ari inkunga yaturutse mu buvugizi bwa Madamu Jeannette Kagame. Batemberejwe ibice bitandukanye bigize biriya bitaro birimo aho ababyeyi babyarira, Laboratoire, ndetse n’ishami rikorera muri ibyo bitaro rishinzwe kwita ku bakorewe ihohoterwa ariryo Isange One Stop Center. Nyuma yo gutemberezwa muri ibi bitaro, abafasha b’Abakuru b’Ibihugu bya Benin na Centrafrique basize ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi bushima ibyagezweho banashimana Madamu Jeannette Kagame ku gikorwa gikomeye nka kiriya. Umuyobozi Mukuru wa biriya bitaro, Dr Daniel Nyamwasa, yadutangarije ko biriya bitaro babikesha Madamu Jeannette Kagame kuko ariwe washatse inkunga kugirango byubakwe, kuri ubu bikaba bimaze igihe cy’umwaka, aho byakira abarwayi 1500 ku kwezi. Nyamwasa yatangaje ko yishimiye ko n’amahanga aza mu Rwanda kugira icyo yigira ku gikorwa nka kiriya cya Isange kugirango barebe uko bikora nabo babe babigeza no mu bihugu byabo. ![]() Madamu Jeanette Kagame ashyikiriza bagenzi be Impano yari yabageneye ![]() Uturutse ibumoso, umuganga mu bitaro bya Kacyiru, Umufasha w’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika ya Centrafrique Monique Bozize, Madamu Jeannette Kagame, n’Umufasha wa Perezida wa Benin Chantal Yayi, bari gusobanurirwe ibikorerwa muri ibyo bitaro ![]() Abashyitsi beretswe uburyo ababyeyi babyarira muri ibyo bitaro bitabwaho bihagije ![]() Ibi ni bimwe mu bikorwa biteza imbere abagore bo mu Rwanda byeretswe aba bashyitsi Foto: Cyril N, First Lady's Office Cyril NDEGEYA/ igihe.com - Kigali http://www.igihe.com/news-7-11-7090.html
Posté par rwandaises.com
|









