|
Rwanda : Launching Event Bugesera Diaspora Village Project |
|
|
|
Mercredi, 21 Avril 2010 11:46 |
|
U B U T U M I R E
MINAFFET inejejwe no kubatumira mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro umushinga wa Diaspora Nyarwanda wiswe “Bye Bye Nyakatsi” ugamije kubaka umudugudu w’ikitegererezo (Diaspora Village) hubakirwa abatishoboye bo mu karere ka Bugesera bagituye mu mazu ya Nyakatsi, uwo muhango ukazabera i Nyamata mu nzu mberambyombi y’urubyiruko (Centre de Jeune) taliki ya 24/04/2010 guhera saa saba n’igice z’amanywa (13:30pm).
Umushinga “Bye Bye Nyakatsi” watekerejwe na Diaspora Nyarwanda ku bufatanye n’Akarere ka Bugesera mu nama yabo ya kane (iv) global Convention yabaye mu kuboza 2009 mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo muri gahunda ya leta yo guca burundu amazu ya Nyakatsi mu Rwanda no guteza imbere imibereho myiza y’Abaturage.
PROGRAM ITEYE ITYA:
13:30-14:00: Kuhagera kw’abatumirwa no gufata ibyicaro barangajwe imbere n’Itorero Imanzi 14:00-14:10: Ijambo ry’ikaze (Mayor District BUGESERA) 14:10-14:30: Film Documentaire igaragaza imibereho y’Abatuye muri Nyakatsi za Bugesera. 14:30-14:40: Kumva ubuhamya bw’umwe mu batuye muri Nyakatsi 14:40-14:45: Indirimbo y’Umuhanzi (MEDDY) 14:45-15:45: Imiterere y’Umushinga wa “Bye Bye Nyakatsi” guca Nyakatsi no kubaka Umudugudu w’ikitegererezo Diaspora Village (DG/Diaspora+ SG/RDGN + JCI + LODESTAR) 15:45-16:00: Ijambo rya Miss Rwanda (Miss Grace Bahati)na Miss East Africa (Miss Cynthia KAZUBA)ryo gushyigikira umushinga 16:00-16:20: Ijambo rya Governor Eastern Province 16:20-17:00: Ijambo ry’Umushyitsi Mukuru (Hon. Minister MINAFFET) ukurikiwe n’Umuhango wo gukata akagozi k’umugaragaro 17:00-18:00: Umwanya wa fundraising uherekejwe n’igitaramo cy’ubusabane.
MINAFFET ibashimiye uburyo muzitabira ubwo butumire.
MINAFFET/DGD
Posté par rwandaises.com
|