Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi ukorera mu Bufaransa, Ibuka -France, watangaje ko washyize ukemererwa gushyira ikimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside i Paris mu Murwa Mukuru w’u Bufaransa, ibintu bitari byoroshye na busa.Mu mateka y’urugamba rurerure rwo kurengera abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda, Ibuka yo mu Bufaransa yemerewe kubaka ikimenyetso cya jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa kizaba kuwa Gatanu tariki ya 31 Ukwakira 2014 ahitwa « Père de Lachaise ».

Ubu busabe bwemewe nyuma y’ibiganiro n’ inama zari zimaze igihe kirekire, hagamijwe kugira ngo jenoside yakorewe Abatutsi ijye izirikanwa mu Mujyi ukomeye mu rwego rw’isi, Paris, ifite abaturage 2.249.975, nk’uko ibarura ryakozwe mu mwaka 2011 ryabigaragaje.

 

Umujyi wa Paris uzubakwamo ikimenyetso cy’urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi

Iki kije kandi nka kimwe mu bikorwa by’indashyikirwa ishami ry’Umuryango wa Ibuka mu Bufaransa rigezeho mu rugamba rwo kurwanya ibikorwa bya bamwe bashaka gusibanganya amateka bakanayagoreka uko bishakiye.

Bamwe mu banyamuryango ba Ibuka mu Bufaransa bemeza ko kwemererwa kubaka ikimenyetso cy’urwibutso rwa jenoside bitari byoroshye na busa kuko amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi atakirwa neza muri bamwe mu bahoze ari abayobozi cyangwa bakiri no mu buyobozi bw’icyo gihugu cy’u Bufaransa; ibi kenshi bidindiza ibikorwa nk’ibi byo kwibuka no kurwana n’isibanganywa ry’amateka ya jenoside, kuko usanga byongera kwibutsa bamwe mu bari abayobozi icyo gihe uruhare rudasubirwaho bagize muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gikorwa cyakiriwe neza na Ibuka…

Kubaka ikimenyetso cy’urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Bufaransa, ni igikorwa kidasanzwe, si nko kurwubaka ahandi hose ku isi; impamvu y’ibi ni uko u Bufaransa buvugwaho kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no gukingira ikibaba abayikoze, bakarinda bambuka imipaka nyuma yo kugarika ingogo.

Perezida wa Ibuka, Dr Jean Pierre Dusingizemungu avuga ko ubusanzwe kubaka ikimenyetso cy’urwibutso rwa jenoside mu gihugu runaka ari ibintu byiza kuko atari ko abagituye bose baba barumvise cyangwa baramenye amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi.

Gusa ngo by’umwihariko kubaka uru rwibutso mu Mujyi ukomeye nka Paris, byongeye kandi ukaba Umurwa Mukuru w’igihugu cy’u Bufaransa gifitanye isano rikomeye n’itegurwa rya jenoside, ngo ni igikorwa kitagira uko gisa.

Avuga ko iki kimenyetso bidasaba ko cyubakwa nk’urwibutso rugari nk’izi zimenyerewe mu gihugu, ahubwo ngo ikimenyetso cyoroheje n’ubutumwa bukiriho ni byo by’ingenzi kugirango abaturage b’u Bufaransa n’abahatembera bajye bamenya ukuri, bamenye ko jenoside yabayeho.

 

Mu mijyi imwe mu Bufaransa hashyizwe ibimenyetso by’inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi. Aha ni i Toulouse

Ibi kandi ngo bizakoma mu nkokora abakomeje gupfobya no guhakana jenoside, aho bakomeje kugerageza kwereka amahanga ko amateka ya jenoside yahimbwe, kandi mu Rwanda haraguye abarenga miliyoni bazira uko bavutse.

Iki kimenyetso kigiye gushyirwaho nyuma y’ikindi cyubatswe i Toulouse mu Bufaransa, ibintu byishimiwe n’abagize Ibuka ndetse n’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange.

Umuhango wo gushiraho iki kimenyetso uzitabirwa n’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Bufaransa, inshuti zabo, Umuyobozi w’Umujyi wa Paris n’abandi bose bazifuza kwifatanya muri iki gikorwa.

karirima@igihe.com

Posté par rwandaises.com