Minisitiri Louise Mushikiwabo yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gucungira hafi niba amafaranga abanyamahanga bateramo inkunga imiryango ya sosiyete sivile n’itegamiye kuri leta (ONG locale) adatanzwe mu nyungu za politiki.

Ari imbere y’abayobozi b’ibanze n’abo mu buyobozi bwite bwa leta, mu ntangiriro z’uku kwezi, Minitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yababwiye ko batakwamagana amafaranga iyi miryango n’amatsinda y’abantu bagenerwa aturutse mu mahanga ariko bakamenya ikiyihishe inyuma.
Minisitiri Mushikiwabo yasabye ko inkunga zijya mu miryango ikorera mu nzego z’ibanze zakwitonderwa

Yagize ati «Muri ino minsi hari amafaranga cyane cyane ajya mu nzego z’ibanze aho tudafite ‘control’ (ubugenzuzi) cyane nko muri sosiyete sivile n’ahandi. Byaba byiza abayobozi b’inzego z’ibanze bitondeye aya mafaranga atangwa n’abanyamahanga. Hari menshi aza ari make make muri za ONG, nasabaga ba meya kumenya ayo mafaranga niba aba afite izindi nyungu z’iyo miryango agamije».

Mushikiwabo yakomeje avuga ko adasabye aba bayobozi b’inzego z’ibanze kuyamagana dore ko bigoye cyane kwanga inkunga runaka mu gihe ufite ibyo kuzikoresha ariko ngo bakwiye kumenya inyungu agamije, cyane niba atari iza politiki.

Iri genzura rirasabwa gukorwa hagamijwe kumenya ko nta banyamahanga bashaka gusimbuka ubuyobozi bwite bwa leta, dore ko ari bwo bufite ubushobozi bwo kumenya ikihishe inyuma y’igikorwa icyo ari cyose, bakinyurira mu miryango ya sosiyete sivile ikorera mu gihugu.

Ubusanzwe, iyo inkunga z’amahanga zije zinyura mu nzira zitandukanye bitewe n’icyo impande zombi zemeranyijwe; hari abazinyuza mu ngengo y’imari y’igihugu, hari n’abahitamo guhita bazinyuza mu nzego z’ibanze cyangwa mu miryango ishingiye ku madini itabanje kunyuzwa mu maboko ya leta; urugero ni nka Compassion International, Caritas, World Vision n’indi miryango yemerewe gukorera mu gihugu.
Yanditswe na Deus Ntakirutimana

deus@igihe.com
Posté par rwandaises.com