Abanyarwanda baba mu Bubiligi, kuwa Gatatu w’icyumweru gishize bakomye mu nkokora umuhango wo gutwika umurambo w’ Umunyarwandakazi Karekezi Saba Esperance wapfiriye i Normandie mu Bufaransa.

Niyonsaba yajyanwe kwa muganga kuwa Gatanu arwaye umutwe, bukeye kuwa Gatandatu tariki 27 Nyakanga hamenyekana ko yapfuye. Umugabo we Ngwije Eliel yahise atabaza inshuti n’imiryango, hanyuma ategura imihango yo kumushyingura, imihango ishyirwa kuwa Gatatu tariki 30 Nyakanga 2014.

Bigeze ku munsi nyir’izina wo gushyingura Saba, havutse impaka zikomeye ubwo umugabo yashakaga gukurikiza umuco wo mu Bufaransa wemera kuba umurambo watwikwa.

Ngwije Eliel yamenyesheje ko umurambo ugiye gutwikwa, igitekerezo cyamaganirwa kure n’Abanyarwanda basaga 100 biganjemo abaturutse mu Bubiligi bari batabaye batunguwe n’uwo muco batigeze bakora mbere.

Umwe mu Banyarwanda wari ku itabaro yabwiye IGIHE ko batunguwe n’iki cyemezo cyo gutwika umurambo, kitemewe n’idini ry’Abadiventisiti b’umunsi wa 7 Saba Esperance yasengeragamo ndetse n’umuco wo mu Rwanda umugabo n’umugore bakomokamo. Usibye izo ngingo, umuvandimwe wa Niyonsaba n’aba Banyarwanda basabaga ko atashyingurwa hadakozwe isuzuma ry’icyamwishe.

Yagize ati “Tugezeyo (ku itabaro) baje kuvuga ko umuntu atarashyingurwa ku buryo busanzwe bavuga ko bamutwika, noneho turibaza tuti ese turapfa gutwika umuntu tutazi icyo yazize, ni bwo hatangiye kuba ubwumvikanye buke dusaba abazungu bahakora ko byahagarara, tunahamagara Polisi iraza ibanza kutubwira ko ntacyo yabihinduraho, nyuma hemezwa ko uwo muhango uhagarikwa.”

Nyakwigendera Karekezi Saba Esperance
Uku gushaka gutwika umurambo kwatumye umugabo adashirwa amakenga

Yakomeje avuga kandi ko ku itabaro hari urwicyekwe rwinshi ku cyaba cyarishe uyu mugore wasize umwana w’umwaka n’uruhinja rw’ukwezi kumwe, kuko ngo hari abakekaga ko urupfu rwe rwaba rwaragizwemo uruhare n’umugabo we, babishingiye ku buryo yapfuyemo budasobanutse kandi bari bafitanye amakimbirane.

Igituma kandi umugabo yaba adashirwa amakenga ku rupfu rw’umugore we, ngo ni uko we n’umuryango we bakomeje kurwanya ko umurambo wakorerwa isuzuma (autopsy) kwa muganga harebwa icyamwishe ndetse n’ababitsimbarayeho barimo mukuru wa nyakwigendera bakabyangirwa.

Umwe mu muryango wa hafi ya Saba we yasobanuye ko umukwe wabo atanze ko isuzumwa ry’umurambo rikorwa, kuko hari ibizamini bya mbere byagaragaje icyamwishe ariko umuryango wifuza ko Urukiko rwasuzumana ubushishozi kurushaho ku byagaragajwe na muganga.

Karekezi Saba Esperance w’imyaka 27 akomoka mu Rwanda mu Karere ka Rubavu, asize abana babiri.

Imiryango ya Saba n’umugabo we isanzwe iba mu Rwanda.

Mu gihe twakoraga iyi nkuru IGIHE ntiyabashije kuvugana n’uruhande rw’umugabo rwo rwashakaga itwikwa ry’umurambo ryemerwa mu Bufaransa.

Uburyo bwo gutwika umurambo ntibusanzwe buvugwaho rumwe kuko ari umuco utamenyerewe kuko ubwo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yasuzumaga itegeko rijyanye nabyo, byakuruye impaka ndende.

fabricefils@igihe.com
Yanditswe kuya 3-08-2014 na Twizeyimana Fabrice
http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bitambitse-itwikwa-ry-umurambo-w
Posté par rwandaises.com