Gen Maj Jerome Ngendahimana wigeze kuba umwe mu bagize umutwe wa FDLR, nyuma akaza kwitandukanya nawo mu mwaka w’2003, yanditse inyandiko ahwitura Kayumba Nyamwasa na bagenzi be, abagira inama zitandukanye.

Inyandiko ikurikira, iy’umwimerere yanditswe mu rurimi rw’Icyongereza, IGIHE.com yayishyize mu rurimi rw’Ikinyarwanda mu rwego rwo kuyisangira n’abasomyi;


Ubwo nitandukanyaga na FDLR muri Kongo nkagaruka mu Rwanda muri 2003, ndibuka ko Kayumba wari umukuru w’ inzego z’ umutekano yantumiye mu rugo iwe ku Kimihurura ndikumwe na Gen Rwarakabije, icyo gihe Kayumba yari kumwe na Karegeya wari ushinzwe ubutasi bwo hanze y’ igihugu.

Mu biganiro twagiranye Kayumba na Karegeya batweretse ko badushimiye cyane kubw’ icyemezo cyiza kandi cy’ ubutwari twafashe cyo kugaruka mu gihugu cyacu.

Uyu munsi Kayumba yahunze igihugu cye kandi ari gukorana na FDLR. Ari kuziza ubuyobozi bw’ u Rwanda kuba bwaratwakiriye kandi bugikomeje kwakira no gusubiza muri sosiyete Nyarwanda umuntu wese wahisemo kureka gukorera FDLR n’ indi mitwe yitwaje intwaro nka RUD-Urunana, Gaheza n’ indi mitwe.

Nyuma y’ ibyo bintu bidasobanutse, nta soni agira zo gushinja Nyakubahwa Paul Kagame ibikorwa byo gutera gerenade zimaze iminsi ziturika I Kigali kandi agahamagarira Abanyarwanda gukoresha ingufu yiyibagije jenoside yo muri 1994 yarwanyije.

Ndagirango nibutse kayumba n’abo bafatanyije ibi bintu bitatu bikurikira:

1. Ntugafate Abanyarwanda uko wishakiye. Bazi ubitayeho kandi agaharanira inyungu zabo. Abanyarwanda basobanukiwe bihagije icyo ibiba ubungubu bivuze kuri ejo hazaza habo. Icyo bakeneye si ivangura rishingiye ku moko, amagambo y’urwango, ahubwo bakeneye ubumwe, ubwiyunge, Uburezi, Iterambere ry’umuryango, Iterambere ndetse n’agaciro.

2. Mu magambo yawe yuzuyemo ivangura, ushimishwa no gusubiramo ko ndi umu FDLR. Ndagirango nkumenyeshe ko ntakiri muri FDLR ko ntashobora no gusubiramo. Ninde se umu FDLR uretse we ukorana nabo? Nishimiye kuba narayobotse inzira y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’iterambere bitandukanye n’abahunze biturutse ku nyungu zabo bwite ndetse no gutinya kubazwa ibikorwa bibi bakoze.

3. Politiki y’u Rwanda y’ubumwe n’ubwiyunge ntawe iheza. Niba hari uwari wahejejwe hanze ku mpamvu izi n’izi nyuma akiyemeza kugaruka guharanira inyungu z’Abanyarwanda, yakirwa na guverinoma y’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda, agafashwa no kubasha kuzuza izo nshingano.

Nkaba ngusaba rero wowe n’abagushyigikiye kugira ubutwari bwo gufata icyemezo kizima nkuko wabimbwiye Igihe nari iwawe mu 2003.

Foto: The New Times
Gen Maj Jerome Ngendahimana

http://igihe.wikirwanda.org/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=11162